Mara Phones: Nyuma ya Kigali, urugendo rurakomeje…hatahiwe Durban, Afurika Yepfo

0
135
Mara Phones byose yabishyize klu murongo igiye gufungura uruganda i Druban muri Afurika Yepfo. Ifoto: courtesy

Harabura amasaha make ngo Mara Phones ifungure urundi ruganda rwayo muri Afurika Yepfo, uruganda rwa kabiri rugiye gufungurwa ku mugabane w’Afurika, nyuma y’uko hafunguwe urundi I Kigali mu Rwanda mu cyumweru gishize.

Urubuga rwa twitter rw’uru ruganda nirwo rwemeje aya makuru.

Uru ruganda rwa Mara Phones muri Afurika Yepfo, ngo rurafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki ya 17/10/2019, mu gace kahariwe inganda ko ku cyambu cy’ubucuruzi cya Dube Trade Port, mu mujyi wa Durban wo mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Ikinyamakuru The Business Tech cyanditse ko muri Afurika Yepfo, ngo Mara Phones yahashoye imari ibarirwa kuri miliyari 1.5 z’amarandi akoresha muri iki gihugu, ni ukuvuga abarirwa kuri 99,966,360 mu madorali y’Amerika. Ni ishoramari rizamara imyaka itanu.

Ku ibitiro uru ruganda rwa Mara Phone rw’Afurika Yepfo narwo ruzatangirana ku isoko telefoni zo mu bwoko 2 aribwo Mara X na Mara Z.

Izi telefoni zombi kandi ni nazo Mara Phones ya Kigali yatangiranye nazo ku isoko.

Uru ruganda rwo muri Afurika Yepfo ngo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora telefoni zirenga miliyoni 1.2 buri mwaka, mu gihe Mara Phones yo mu Rwanda ngo yo ifite ubushobozi bwo gukora telefoni zibarirwa kuri miliyoni 1.5 buri mwaka.

Uru ruganda rushya rwo muri Afurika Yepfo kandi narwo ngo ruzatanga akazi ku bagore n’urubyiruko kuko abagore ngo bazaba bagize 60% by’abakozi b’uru ruganda, mu gihe urubyiruko ruzaba ari 90%.

Byumvikana ko umushoramari nyiri uru ruganda ashyize imbere abagore n’urubyiruko, kuko na Mara Phones yo mu Rwanda nayo ngo yatangiranye abakozi barenga 200 muri bo 60% ni abakobwa bari hagati y’imyaka 19 na 22 y’amavuko.