Mara Phone igiye gucuruza telefoni zayo mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo

0
234
Mara Phone ifite ikicaro i masoro mu gace kahariwe inganda

Uruganda rwa Mara Phone rukora telefoni zigezweho rufite ikicaro I Kigali, mu bihe bidatinze ruraba rwafunguye amaduka mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, nkuko byemezwa n’amakuru agera kuri HOSE.

Aya makuru yemeza ko ubuyobozi bw’uru ruganda rwatangiye ibiganiro n’ibihugu nka Kenya, DR Congo ndetse n’Angola ngo kuburyo mu bihe bidatinze telefoni za Mara Phone ziraba zatangiye gucuruzwa muri ibi bihugu.

Ni mu gihe kandi sosiyete Mara Group (ari nayo ifite uru ruganda rwa Mara Group) ifite umugambo wo gukwirakwiza inganda zikora telefoni ku mugabane w’Afurika.

Muri iki cyumweru turimo, biteganijwe ko muri Afurika Yepfo hafungurwa uruganda rwa Mara Phone rumeze nk’uruherutse gufungurwa mu Rwanda.

Kuwa mbere w’icyumweru gishize ku itariki 07/10, nibwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro uruganda Mara Phone I Kigali mu Rwanda.

Ku ikubitiro, uru ruganda rwa Mara Phone rw’I Kigali, rwatangiranye ku isoko na telefoni zo mu bwoko bubiri, aribwo aribwo Mara X ihagaze 120,000 Frw ($130.00) ndetse na Mara Z ibarirwa agaciro ka 175,000 Frw ($190.00).

Umuyobozi mukuru wa Mara Phone, Eddy Sebera asobanura ko uru ruganda rwabo rwatangiranye n’abakozi barenga 200 b’abanyarwanda ngo muribo 60% ni abakobwa babarirwa imyaka iri hagati ya 19 na 22 y’amavuko.

Ni uruganda ngo rufite ubushobozi bwo gukora telefoni zirenga miliyoni 1.5 buri mwaka.