Manchester United yashyize ku isoko ibihangage byayo birimo na Pogba

1
2083
Pogba nawe agiye gushyirwa ku isoko

Ikipe ya Manchester United yiyemeje gucisha umweyo mu bakinnyi bayo kugirango  yongere yiyubake bushyashya yongere kuba ikipe ikomeye nk’uko yahoze mbere.

Ibinyamakuru byo mu mujyi wa Manchester byanditse ko umutoza w’iyi kipe yagize uburakari bukomeye nyuma yo gutsindwa na West Brom  mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byatumye yiyemeza kujya ku isoko ubwo rizaba rifunguye mu mpeshyi z’uyu mwaka, akagura abakinnyi bazafasha ikipe ye kongera kugaruka ku ruhando rw’amakipe akomeye.

Gusa mbere yo kugura abakinnyi, ibi binyamakuru bivuga ko hari abo azabanza kugurisha barimo na Paul Pogba wanayihenze ubwo yazaga muri Man U. kuko yaguzwe miliyoni 89 z’Amapawundi, akaba nta wundi mukinnyi uragurwa aya mafaranga mu mateka y’iyi kipe.

Pogba agiye gusohoka muri Manchester United nyuma y’iminsi atumvikana n’umutoza we Jose Mourinho umushinja kutitwara neza. Pogba arashakwa n’ikipe ya Paris Saint Germais nyuma y’uko Real Madrid na FC Barcelona zivuze ko zitakimukeneye.

Abandi bakinnyi bagomba gukurikira Pogba barimo Umufaransa Anthony Martial wasabwe kongera amasezerano ariko akanga ngo kuko atabona umwanya uhagije wo gukina bityo nawe Manchester United ikaba igiye kumugurisha, amahirwe mesnhi arerekeza Martial muri FC Barcelona yamaze kwemera ko yamutangaho miliyoni 70 z’ama Euro.

Abandi bakinnyi ni Daley Blind  Umuholandi n’Umutaliyani Matteo Darmian nabo bitezwe gusohoka muri Manchester United kuko bo batanakibona umwanya wo gukina.

1 igitekerezo

  1. Igitekerezo:ndabona Pogba Atari ikibazo ahubwo uwo twazana wese na mourigno and a bona ntacyo byatanga nuko dukina

Comments are closed.