Mani Martin niyo yarongora Miss w’isi ngo ntashobora kubyara umwana mwiza: Abafana

0
5172

Umuhanzi Maniraruta Martin uzwi cyane nka Mani Martin, akoresheje urubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto y’umwana w’ikimanyi (Métis) maze yandikaho abaza umugore uri tayali kumubyarira umwana mwiza nku ugaragara ku ifoto yari yashyize ahagaragara.

Yakoresheje amagambo y’icyongereza ati: “ladies whoever think she can give me a cute baby like this one inbox me”. Akimara kwandika ayo magambo ntabwo abakunzi be babyakiriye neza habe na gato kuko bamwaganiye kure harimo n’abatinye kumutuka.

Yakoresheje urubuga rwa instagram yandika ibyifuzo bye ariko yahise ayikuraho kubera amagambo yakurikiye iki cyifuzo

“Gute ushaka umwana mwiza uri mubi…” Bimwe mubyo babwiye Mani Martin nyuma yo kwerekana umwana w’ inzozi ze.

Undi yagize ati: “Ko utari umuhungu mwiza ushaka umwana mwiza gute ko niyo washaka Miss w’isi izi nzozi zitaba impamo”.

Undi nawe ati: “Nuko muhu…cyakoze uzi kwikina! Wibuke ko imfizi ibyara uko ibyagiye”.

 

Man Martin yabwiwe amagambo mabi

Mani Martin akimara kubona uko abantu barikumwandagaza yahise asiba iyi post mbese yayikuyeho vuba na bwangu gusa twari twamaze natwe gukuraho ayo mafoto abigaragaza.

Mani Martin ari kwitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Sauti Sol itsinda ry’abasore bane bo muri Kenya, ariko ntabwo haramenyekana umunsi n’itariki iyi ndirimbo izasohokera cyane ko amashusho yose yamaze gufatwa.

Reba indirimbo Mani Martin aheruka gushyira hanze, yise ROMANTIC