Mamelodi Sundowns yanze kongera kurara i Kigali imaze gusebera imbere ya Rayon

1
3314
Ikipe ya Mamelodi Sundowns yahise ijya gutega indege iritahira, aho gusubira kuri Hotel yari icumbitsemo i Kigali

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko ikipe ya Mamelodi Sundowns yazinze utwayo mu buryo butunguranye ihita isubira iwabo muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko iguye miswi na Rayon Sports yo mu Rwanda ubusa ku bundi.

Wari umukino wagereranwaga n’imirwano ya Dawidi na Goriyati ivugwa muri Bibiliya, bitewe n’ubusumbane bw’aya makipe yombi.

Umukino wahuje aya makipe yombi i Kigali, warinze ugera ku munota wa 90 Mamelodi Sundowns imaze kubona amahirwe 5 imbere y’izamu mu gihe Rayon Sports yabonye atatu, umukino urangira ari 0-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha, ukazabera i Johannesburg muri Afurika y’epfo.

Ikipe izatsinda uwo mukino izahita ijya mu mikino y’amatsinda ifatwa nka 1/4 cy’irangiza muri Total CAF Champions League, n’aho izatsindwa izahita ijya mu ijonjora rya nyuma mbere yo kujya mu matsinda ya Total CAF confederation Cup.

1 igitekerezo

  1. Arik ntimukajye mu kabya niba bateguye guhita bataha mwagirango babahe gahunda yabo,gutaha nibo babizi gusa wowe rindira Rayon izave muri South Africa ntimukajye mugira uruhande muhagararaho mugomba gukora akazi k’umwuga.Dawidi na Goriyati nta retour yabayeho,ntabwo wabagereranya k’ubutunzi kko ntabwo bari mu cyiciro kimwe barahabanye habe no mu mateka.”Vuga uziga”

Comments are closed.