Mamadou Gassama watabaye umwana mu Bufaransa yakiriwe nk’umwami muri Mali

0
1981

Mamadou Gassama umunyamali uherutse gutabara umwana wari ugiye guhanuka kuri etaje ya kane mu Bufaransa, yageze mu gihugu cye cya Mali yakirwa nk’umwami mu murwa mukuru wa Bamako.

Gassama wagarutse mu rugo mu gihugu cye cy’amavuko cya Mali yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu. Ibinyamakuru byo muri Mali  byanditse ko abantu benshi bagiye kumutangira ku kibuga cy’indege bamwe baririmba abandi babyina.

Yishimiwe bikomeye

Gassama w’imyaka 22 yari amaze imyaka 5 avuye muri Mali ajya ku mugabane w’umuburayi gusaba ubuhungiro, akigerayo yakiriwe mu kigo gisaba ubuhungiro mu Butaliyani, mu kwezi kwa 7 umwaka ushize nibwo yageze mu Bufaransa mu mujyi wa Paris aho yarari nk’impunzi  mbere y’uko atabara uyu mwana agahabwa ubwenegihugu.

Mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka nibwo Gassama yakoze igikorwa cy’ubutwari atabara umwana wari hejuru y’inyubako ya etaje 4 agiye guhanuka.

Abaturage bari uruvunganzoka mu murwa mukuru Bamako baje kwakira Gassama

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko wahawe azina rya Spiderman w’umunyemari, yatabaye uyu mwana aturutse hasi arurira, agera hejuru kuri etaje ya 4 nkuko bigaragara mu mashusho yiriwe ahererekana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mamoudou Gassama yakoresheje umunota umwe gusa kugirango atabare uyu mwana.

Prezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu kumushimira, yamwakiriye mu biro bye muri Champs Elysee, ahita anategeka ko agomba guhabwa ubwenegihugu ako kanya, amwambika umudali w’ubutwari ndetse anamwemerera akazi gahoraho.

Umuyobozi mukuru w’umurwa mukuru Paris, Anne Hidalgo na we yashimagije ubutwari bwa Gassama, anavuga ko yanamuhamagaye kuri telefone kugira amushimire.

Yavuze ko ari nka “Spiderman wa 18”, agereranya uturere 18 tumaze kurokerwamwo abantu i Paris muri ubu buryo.