Louise Mushikiwabo yagaragaje ikipe ari gufana mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka

0
1338

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubuhahirane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Ababiligi muri iyi mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu Burusiya.

Mushikiwabo unasazwe ari umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ikipe ari kumwe nayo nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’Ababiligi itsinze bigoranye ikipe y’igihugu y’Ubuyapani ibitego 3 kuri 2, igahita ibona itike yo gukomeze muri 1/4.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Mushikiwabo yagize ati: “Ndabashimiye bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’ababiligi ‘Amashitani atukura: Diables rouges’ ku bw’umukino mwiza w’agatangaza mwakinnye n’Ubuyapani. Itsinzi mwari muyikwiye. Ububiligi Turikumwe!”

Mushikiwabo yagaragaje ko ari inyuma y’ikipe y’igihugu y’ababiligi akoresheje urubuga rwe rwa twitter

Mu mukino wo kuri uyu wa mbere, Ububiligi bwabanje kwinjizwa ibitego 2 ku busa, nyuma yaho buza kwishyura ndetse bunatsinda igitego cya 3 cy’agashinguracumi ari nacyo cyayihesheje itike yo gukomeza muri 1/4 cy’irangiza muri iyi iki gikombe cy’isi.

Umukino utaha wa 1/4 cy’irangiza muri iyi mikino y’igikombe cy’isi bazawukina kuwa gatanu n’ikipe y’igihugu ya Brazil inahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.