Lisanse yavaga muri Kenya iza mu Rwanda yaragabanutse kubera ubuziranenge bucye

0
66
Lisense ituruka muri Kenya iza mu Rwanda yaragabanutse

Lisance (Essence) yakoreshwaga mu Rwanda iturutse muri Kenya ngo yaragabanutse kubera ko ngo ifite inenge yo kutuzuza ubuziranenge.

Ibi byatangajwe muri iki cyumweru na Kalonzo Musyoka umunyapolitiki utavugarumwe na leta ya Kenya mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Citizen TV ikorera muri iki gihugu.

Musyoka ntabwo yatangaje ingano ya license yagabanutse yavaga muri Kenya yoherezwa mu Rwanda, ariko asobanura ko U Rwanda rutagitumiza license muri Kenya nkuko byahoze, ngo kubera ko muri iki gihe iba imeze nk’imvange ya lisense na mazutu.

Inyigo y’ikigo cy’ubushakashatsi ku bikomoka kuri peteroli mu karere k’Afurika y’iburasirazuba (PIEA) yerekana ko leta ya Kenya yahobye miliyoni 340 z’amadorali y’Amerika mu bucuruzi bwa lisense kubera kuyivanga n’indi mavuta.

Twagerageje kuvugisha inzego zishinzwe ibicuruzwa bituruka mu mahanga ku ruhande rw’u Rwanda ntibyadukundira, ariko birashoboka ko iri soko rya lisense yaturukaga muri Kenya yoherezwa mu Rwanda ryimuriwe muri Tanzania.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano