Leta zunze ubumwe z’abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

0
805
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane wa UAE, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan na mugenzi we Louise Mushikiwabo w'u Rwanda

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yafunguwe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan n’izindi ntumwa bari kumwe mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y’ ibiganiro bigamije kunoza umubano ku mpande zombi byahuje intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azateza intambwe uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Aya masezerano yashyizweho umukono  na Minisiteri Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy.

Mu butumwa Minisitiri Mushikiwabo yanyujije ku rukuta rwa  Twitter, yavuze ko  ubu bufatanye buzatuma  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziha buruse abanyarwanda 20 baziga muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bagahabwa amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Ku ruhande rwa  Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum we yavuze ko  ashishikajwe no gushimangira umubano n’ubufatanye n’ibihugu by’Afurika by’umwihariko mu kurushaho guteza imbere inzego zinyuranye zirimo ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwaremezo.