Leta y’u Rwanda irifuza ko inyungu ku nguzanyo ku mazu yo guturamo igabanuka

0
251
Inyungu ku nguzanyo ku mazu yo guturamo irahanitse cyane

Leta y’u Rwanda irateganya gusaba umwenda wa miliyoni 300 z’Amadorali y’Amerika agomba gushorwa mu bikorwa by’imiturire.

Ikinyamakuru The EastAfrican cyemeza ko igice kimwe cy’aya mafaranga abarirwa kuri miliyoni 150 z’amadorali y’Amerika ngo azaturuka muri banki y’isi.

Andi nayo angana na miliyoni 150 z’Amadorali y’Amerika ngo azaturuka mu bufatanye mpuzamahanga muby’imari IFC ndetse no muri banki y’abahinde y’imiturire.

Uyu mwenda ngo utegerejweho kugabanya igiciro cy’amazu yo guturamo ndetse n’inyungu ku nguzanyo yasabwaga abashaka kugura amazu nayo ngo igabanuke ngo ive hejuru ya 16% nibura ijye hagati ya 10-12%.

Banki itsura amajyamabere y’u Rwanda (BRD) ikaba nayo ikomeje gukora uko ishoboye ngo banki z’ubucuruzi zigabanye iyi nyungu ku nguzanyo ihanitse cyane ugereranije n’ubushobozi bw’aba bakeneye izi nzu zo guturamo kandi zigezweho.

Inyigo yakozwe n’umujyi wa Kigali mu 2012 yerekanye ko bitarenze mu 2022 ngo hakenewe nibura inzu nshya zo guturamo kandi ziciriritse zirenga 340,000.

Iyi mibare ikerekana ko nibura buri mwaka hagombaga kuba hubatswe inzu nshya zirenga ibihumbi 34 mu gihe cy’imyaka 10. Kugeza ubu iby’iyi nyigo ntabwo biramenyekana niba bikomeje gushyirwa mu bikorwa cyangwa niba byaragoranye.

Sangiza