Leta y’u Rwanda igiye kongera gushyira ku isoko impapuro z’agaciro (Treasury bond)

0
67
Ku isoko ry'imari n'imigabane (Rwanda Stock Exchange) ahacururizwa impapuro z'agaciro

Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera gushyira ku isoko impapuro mvujwafaranga zifite agaciro ka miliyari 15 z’amadolari y’Amerika.

Ni impapuro zizamara imyaka 3 ku isoko ry’imari n’imigabane.

Banki nkuru y’igihugu isobanura ko ibitabo by’abashoramari bifuza kuzigura bizafungurwa muri uku kwezi kwa 11 guhera ku itariki 19 kugeza kuya 21.

Nkuko bisanzwe, abakeneye kugura izi mpapuro ngo ntabwo bagomba kujya munsi y’ibihumbi ijana by’amanyarwanda cyangwa ngo barenze miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Ni impapuro zigiye gucuruzwa ngo mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo, ndetse no guteza imbere ibikorwa by’isoko n’imigabane.

Ikindi ni uko abazigura baba bashoye imari ku isoko ry’imari n’imigabane ku rundi ruhande bakaba banahaye inguzanyo leta y’u Rwanda.

Abashomari babyifuza yaba ibigo by’imari, amabanki y’ubucuruzi ndetse n’abashoramari bigenga ngo buri wese yemerewe kugura izi mpapuro mu gihe cyose zageze ku isoko.

Ni impapuro zishobora kwifashishwa kandi nk’ingwate k’uwaziguze mu gihe cyose akeneye gusaba inguzanyo muri banki.

Ikindi ni uko umushoramari waziguze ngo ashobora kuzigurisha ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ngo akabona amafaranga ye mu gihe cyose ayakeneye.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano