Leta y’u Rwanda igiye kongera gucuruza izindi mpapuro zifite agaciro ka miliyari 10 z’amanyarwanda

1
196
Ku isoko ry'imari n'imigabane - Rwanda Stock Exchange

Guverinoma y’u Rwanda igiye kongera gushyira ku isoko impapuro mvujwafaranga zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zizamara imyaka 10 ku isoko ry’imari n’imigabane nkuko byemejwe na Banki nkuru y’igihugu BNR.

Aya makuru yemejwe kandi n’urubuga rwa twitter rwa BNR, aho rwagaragaje ko abifuza kugura izi mpapuro bagomba kubimenyekanisha guhera ku itariki ya 23/05 nyuma y’iminsi ibiri gusa, abemerewe kuzigura bakazatangazwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

Kuva mu myaka ibiri ishize, bikaba bimaze kumenyerwa ko buri gihebwe cya buri mwaka w’ubukungu izi mpapuro zishyirwa ku isoko, ababyifuza bakazigura ku rundi ruhande bakaba banahaye umwenda leta y’u Rwanda.

Nkuko bisanzwe ngo uyu mwenda nawo uzakoreshwa mu mishanga ya leta y’ibikorwa remezo ndetse ngo akaba ari no mu rwego rwo gukomeza guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane nkuko bisobanurwa na banki nkuru y’igihugu BNR.

Ibigo n’abaturage bifuza kuguriza Leta amafaranga babinyujije muri ubu buryo, akenshi ntibemererwa kujya munsi y’ibihumbi 100 cyangwa hejuru ya Miliyoni 50 z’amanya-Rwanda nkuko byakunze kugenda mu bihe bishize no kuri iyi nshuro ni uko bimeze.

Kanda hano hasi urebe itangazo rya BNR ku buryo burambuye:

https://www.bnr.rw/fileadmin/AllDepartment/FinancialMarket/TreasuryBonds/PROSPECTUS_FOR_RWANDA_GOVERNMENT_TREASURY_BOND_ISSUANCE_OF_10_BILLION_FOR_10_YEARS.pdf

1 igitekerezo

Comments are closed.