Leta y’u Rwanda igiye kongera gucuruza izindi mpapuro z’agaciro (Treasury Bond)

0
156
Guverineri wa banki nkuru y'igihugu Rwangobwa ari kumwe n'abayobozi bakuriye iby'isoko ry'imari n'imigabane

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri banki nkuru y’igihugu (BNR) igiye kongera gushyira ku isoko izindi mpapuro mvujwafaranga zifite agaciro ka miliyari 15 z’amanyarwanda.

Urubuga rwa twitter rw’urwego rw’igihugu rushinzwe iby’amasoko y’imari n’imigabane () rwerekana ko izi mpapuro z’agaciro nazo zigomba kugera ku isoko hagati y’italiki ya 18 na 20 z’uku kwezi kwa 2 muri uyu mwaka.

Ni mu gihe kandi no mu kwezi gushize kwa 1 muri uyu mwaka nabwo hari izindi mpapuro zari zashyizwe ku isoko zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bikaba bimaze kumenyerwa ko guverinoma y’u Rwanda icuruza izi mpapuro mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo, ndetse no guteza imbere ibikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane nkuko banki nkuru y’igihugu (BNR) yakunze kubisobanura.

Ikindi ni uko abagura izi mpapuro z’agaciro ngo baba bashoye imari ku isoko ry’imari n’imigabane, ku rundi ruhande bakanatanga inguzanyo kuri leta y’u Rwanda.

Ni impapuro zishobora kwifashishwa kandi nk’ingwate k’uwaziguze, mu gihe cyose akeneye gusaba inguzanyo muri banki z’ubucuruzi.

Ikindi ni uko umushoramari waziguze ngo ashobora kuzigurisha ku isoko ry’imari ’imigabane ry’u Rwanda ngo akabona amafaranga ye mu gihe cyose ayakeneye.