Leta y’u Rwanda igiye kongera gucuruza impapuro z’agaciro ka miliyari 15 Frw

0
24427
BNR ifoto ya TNT

Guverinoma y’u Rwanda igiye kugaruka ku isoko ry’imari n’imigabane ikeneye umwenda wa miliyari 15 z’amanyarwanda, amafaranga agomba gukoreshwa mu mishinga y’ibikorwa remezo nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu BNR.

Uyu mwenda uzaturuka mu bucuruzi bw’impapuro z’agaciro (Treasury bond) zigiye gucuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane guhera mu cyumweru gitaha.

Ibatabo by’abashaka kugura izi mpapuro mvunjwafaranga, bizafungurwa guhera ku itariki 21 kugeza kuya 23 z’uku kwezi kwa 8 muri uyu mwaka.

Abashoramari batandukanye yaba abigenga, ibigo by’imari, ndetse n’amashyirahamwe barakangurirwa kujya kwitandikisha muri ibyo bitabo kuri aya matariki yavuzwe.

Abagura izi mpapuro z’agaciro ngo baba bashoye imari ku isoko ry’imari n’imigabane, ku rundi ruhande bakanatanga inguzanyo kuri leta y’u Rwanda.

Ni impapuro zishobora kwifashishwa kandi nk’ingwate k’uwaziguze, mu gihe cyose akeneye gusaba inguzanyo muri banki z’ubucuruzi.

Ikindi ni uko umushoramari waziguze ngo ashobora kuzigurisha ku isoko ry’imari ’imigabane ry’u Rwanda ngo akabona amafaranga ye mu gihe cyose ayakeneye.