Leta yasuye abashegeshwe n’imyuzure i Rubavu ndetse inabatera inkunga

0
951
Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira ibiza De Bonheur Jeanne D'Arc, yari aherekejwe na guverineri w'intara y'uburengerazuba Alphonse Munyentwari

Abayobozi batandukanye mu nzego za leta basuye abaturage bo mu mirenge ya Nyundo, Rugero na Kanama iherereye mu karere ka Rubavu iherutse kwibasirwa bikomeye n’imyuzure yatewe no kuzura kwa Sebeya (Umugezi).

Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira ibiza De Bonheur Jeanne D’Arc, yari aherekejwe na guverineri w’intara y’uburengerazuba Alphonse Munyentwari ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze muri aka gace.

Ibikoresho by’isuku byatanzwe mu baturage

Basuye kandi ishuri ry’imyuga n’ubugeni ryo ku Nyundo ‘Ecole d’art Nyundo’ ndetse banatanga imfashanyo ryiganjemo ibikoresho by’ishuri cyane ko iki kigo cyangirijwe bikomeye n’uyu mwuzure waturutse mu mugezi wa Sebeya.

Amakaye yatanzwe ku banyeshuro bo ku Nyundo

Imvura y’umurindi yaguye mu karere ka Rubavu, kuwa gatandatu tariki ya 03/03/2018 mu cyumweru gishize, yateje umwuzure, biturutse mu mugezi wa Sebeya.

Amazu agera kuri 26 yarasenyutse burundi, andi arenga 900 arangirika bikomeye ku buryo ntawakongera kuyabamo ngo kuko ari mu manegeka.

Umwuzure watewe n’umugezi wa Sebeya

Kugeza ubu ntamuntu wahitanwe n’uyu mwuzure ariko 5 barakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi, umwe muribo wari wakomeretse bikomeye bajya kumuvurira mu bitaro bya Ruhengeri nkuko byemezwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu karere ka Rubavu.

Imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 03/03/2018, ikaba yaratumye umugezi wa Sebeya wuzura ukamena amazi mu baturage.

Uretse kuba yarasenye amazu ngo iyi mvura yanangije byinshi byiganjemo imyaka yari mu mirima y’abaturage ndetse na hegitare 18 z’umurima w’icyayi.