Leta ya Uganda igiye gukuraho amafaranga acibwa abakoresha imbuga-nkoranyambaga

0
184
Leta ya Uganda yemeye ko igiye gukuraho amafaranga acibwa abakoresha imbuga-nkoranyambaga

Leta ya Uganda yavuye ku izima yemera ko igiye kuvugurura iby’amafaranga acibwa abanyagihugu bakoresha imbugankoranyambaga ndetse n’abahererekanya amafaranga bakoresheje mobile money.

Ibi byemejwe na minisitiri w’intebe muri guverinoma y’iki gihugu Dr Ruhakana Rugunda ubwo yari mu nteko ishingamategeko nyuma y’uko abadepite bamutumira ku kibazo cyari kimaze iminsi kitavugwaho rumwe n’abaturage b’iki gihugu.

Muri iki cyumweru mu murwa mukuru Kampala habaye imyigaragabyo yamaganira kure umurengera w’amafaranga acibwa abakoresha imbugankoranyambaga za Twitter na Facebook.

Ni amafaranga arenga 43.81 mu manyarwanda kuri buri wese ufunguye izi applications kuri telephone ye ngendanwa, ibintu byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 7 muri uyu mwaka.

Minisitiri w’intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda yavuze ko ibi bigomba gusubirwamo kugirango abaturage badakomeza gutsikamirwa.

Abatavugarumwe na leta ya Perezida Museveni bavuga ko ibi bikorwa ngo ari ikimenyetso cyerekana ko guverinoma iriho ishyize imbere ubucuruzi butanyuze mu mucyo isahura rubanda ngo yitwaje imisoro n’amahoro bya baringa.