Leta ikwiye kongera amafaranga akoreshwa mu buhinzi mu mwaka utaha: Sosiyete Sivile

0
239
Ubuhinzi bukorerwa mu bishanga byiganjemo imiceri

Bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda (Civil Society Platform) barasaba guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga azakoreshwa mu ngingo y’imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu mwaka utaha wa 2018/2019.

Bamwe muri aba, bemeza ko urwego rw’ubuhinzi rukwiye gushorwamo imari ku buryo bukomeye kugirango haboneke ingano y’ibyoherezwa hanze ku bwinshi ndetse n’ibitumizwa hanze bikagabanuka ndetse n’ibiciro ku masoko ntibikomeze kwiyongera muri rusange.

Mu nyandiko igaragaza umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha (izatangirana n’ukwezi kwa 7) yerekana ko leta y’u Rwanda iteganya gushora miliyari zirenga ibihumbi 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ni amafaranga yiyongereye ugereranije n’ayari yakoreshejwe muri iyi ngengo y’imari iri gusozwa kuko imibare yerekana ko yiyongereye ku kigero cya 16%.

Ni mu gihe kandi muri rusange ingengo y’imari ya 2018/19 leta yifuza kuzakoresha Miliyari 2,443.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe muri uyu mwaka ushize bari bakeneye Miliyari 2,115.3, bivuze ko hagomba kwiyongeraho Miliyari 328.2.