Leta igiye kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa: Soma indi myanzuro y’inama y’umushyikirano

0
512
Ubuhunikiro bw'ikigo EAX

U Rwanda rugiye kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa mu gihugu ndetse hanavururwe urutonde rw’ibiribwa bigomba guhunikwa mu rwego rwo kwihaza mu mirire.

Ikindi kandi hagiye no kunozwa imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze (Commodity exchange) nkuko bigaragara mu myanzuro yafashwe na guverinoma mu nama y’umushyikirano iheruka guterana mu cyumweru gishize.

Ni imyanzuro igera ku 10 yamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa kabiri.

Imyinshi muri yo ifitanye isano n’ubukungu bw’igihugu ndetse n’iterambere rya rubanda.

Urugero, ni utegeka kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa abatishoboye zinyuzwa mu Murenge-SACCO kugira ngo zifashe rubanda kwivana mu bukene.

Undi ni uteganya kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.

Hari undi mwanzuro kandi utegeka gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.

Ikindi kandi hagiye gukomeza gahunda zo gushishikariza Abanyarwanda gukunda no kukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.

Leta kandi igiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire/Ejo Heza no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kuyitabira.

Kanda hano hasi urebe imyanzuro 10 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16.

https://www.primature.gov.rw/index.php?id=2&no_cache=1&tx_drblob_pi1%5BdownloadUid%5D=636