Leta igiye gukora impinduka zikomeye mu batwara abagenzi kuri moto: MININFRA

0
218
Abamotari bashijwa gukorera mu kavuyo

Urwego rwo gutwara abantu kuri moto ruri gukorwamo impinduka zikomeye zigamijwe iterambere rusange ry’igihugu.

Ni impinduka zikubiye mu bice bitatu uhereye mu mitegekere y’abamotari, n’ibyangobwa bitangwa kuri moto ikora ubucuruzi bwo gutwara abantu.

Ikindi kandi ngo guhera ku itariki ya 1 z’ukwa 7 muri uyu mwaka ngo abagenzi bazatangira kwishyura ingendo za moto bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga buzira inoti n’ibiceri (Cashless).

Mu kiganiro kigufi twahawe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo Eng. Jean De Dieu Uwihanganye, yemeje ko zimwe muri izi mpinduka zatangiye gukorwa zihereye mu buyobozi bw’abamotari.

Asobanura kandi ko banatangiye guhindura uburyo ibyangobwa byatangwagamo, kuko ngo ububasha bwo gutanga ibyangobwa kuri moto bwambuwe ubuyobozi bw’amakoperative y’abamotari, bushyirwa mu maboko y’ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu kandi ngo bizajya bikorwa binyuze ku rubuga Irembo.rw

Guhera ku itariki ya 01/07 kandi buri moto ikorera mu gihugu igomba gushyirwaho akuma (akamashini) kazafasha inzego zishinzwe umutekano kugenzura buri moto iri mu muhanda.

Iyi mashini kandi izaba ibitse amakuru y’umumotari ndetse n’ibyangobwa byose bya moto atwaye hatabayeho kugendana ibyangobwa by’impapuro.

Aka kamashini ni nako kazajya kifashishwa mu kwishyura umumotari hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Cashless ndetse kakazajya kanabara ibirometero byakozwe kakabona kugena igiciro gisabwa umugenzi.

Kompanyi 2 arizo YegoMoto na Pascal Technology Ltd nizo zahawe isoko ryo gukoresha ikoranabuhanga ry’izi mashini ariko ngo isoko riracyafunguye.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano