Kwita Izina, mu bizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyoni 100$ mu bukerarugendo: RDB

0
111
Kinigi ahabereye imihango yo kwita izina ni uku hari hateguwe

Imihango yo Kwita Izina abana b’ingagi ni kimwe mu bikorwa bikubiye mu ngamba zafashwe na leta y’u Rwanda zo kwagura ubukerarugendo nkuko byemezwa na Clare Akamanzi, ukuriye ikigo RDB gishinzwe iterambere.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 15, umuhango wabereye mu Kinigi mu majyaruguru y’igihugu kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/09/2019.

Ni imuhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Hari kandi na Hailemariam Desalegn wahoze ari minisitiri w’intebe muri Ethiopia, icyamamare muri muzika muri leta zunze ubumwe z’Amerika uzwi cyane nka Ne-Yo, ndetse na Louis van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United mu Bwongereza.

Abashoramari bakomeye, ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse n’abandi bantu bafite amazina akomeye kuri iyi isi, bitabiriye uyu muhango wo kwita Amazina abana b’ingagi bagera kuri 25 bavutse muri uyu mwaka.

Clare Akamanzi ukuriye RDB yemeza ko iki gikorwa gifite akamaro gakomeye mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kongera amadovize yinjira aturutse mu bukerarugendo, akagera kuri miliyoni 800 z’amadorali y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Kugeza ubu, imibare itangwa na RDB yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018, ngo hacurujwe ibyangobwa byo gusura ingagi 15,132 bibarirwa agaciro ka miliyoni 19.2 z’amadorali y’Amerika.

Ugereranyije n’ibyari byacurujwe mu mwaka wabanje wa 2017 ngo hiyongereyeho 25%.