Kwibuka ntibizahagarara. Kwibuka bijyana n’ukuri no kubaka igihugu: Kagame

0
2170
Kagame yacaye urumuri rw’icyizere anatangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/04/2018, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye twa Kigali.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka bitazahagarara kandi ko Kwibuka ngo bijyana n’ukuri ndetse kandi ngo bikajyana no kubaka igihugu cyacu.

Yagize ati: “Iyo amateka agiye hanze, bituma abantu bakomeza kumva ukuri. Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho”.

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati: “Iyi nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi”.

Ati: “Kwibuka ni uguhangana n’amateka yacu. Iyo twibuka duhura nayo tukarebana nayo bundi bushya. Bitwibutsako tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba”.

“Kwibuka kandi bitwibutsa ko ari twebwe abanyarwanda turi ku isonga mu gukemura ibibazo byacu. Bitwibutsa ko amateka mabi ashobora guturuka n’ahandi, cyangwa se ab’ahandi bakagutiza umurindi”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda bagomba gukomeza kwiyubakana imbaraga mu nzego zose: ubukungu, umutekano, no gushyira hamwe kandi bubaka umuryango nyarwanda.

Yasoje agaragaza ko amateka mabi agenda asigara inyuma biturutse mu kwiyubaka, hubakwa ubushobozi bw’abanyarwanda no gukomeza gutera imbere.

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/04/2018 nibwo mu gihugu hose hatangijwe ibikorwa byo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi, ibikorwa byatangiranye n’icyumweru cyo kwibuka kizasozwa kuwa gatanu w’icyumweru gitaha ku itariki 13/04/2018.

Iki cyumweru kandi kizakurikirwa n’iminsi 100 yo kwibuka, itangirana n’iki cyumweru cyo kwibuka nayo ikazasozwa ku itariki 03 Nyakanga 2018.