Kuri uyu wa kane, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi wo kwizigamira

0
86
MINECOFIN niyo ishinzwe imari harimo n'ibyo kwizigamira

Kuri uyu wa kane tariki ya 31/10/2019, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira.

Ni umunsi washyizweho ahagana mu 1924 n’inama mpuzamahanga y’I Milan mu Butarayani, ariko wemezwa bidasubirwaho mu 1989 n’umuryango w’abibubye.

U Rwanda narwo rwifatanyije n’isi yose kwizihiza uyu munsi, ndetse hanatangizwa icyumweru cyo kwizigamira. Insanganyamatsiko iragira iti: “Izigamire witegurire ejo heza” nkuko byemezwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Imibare itangwa n’ibarurishamibare yerekana ko mu Rwanda abazigamira bakiri hasi ya 15% mu bukungu bw’imbere mu gihugu ‘GDP’, mu gihe intego ihari ari uko nibura ngo mu mwaka utaha wa 2020 ngo bazaba bageze kuri 20%.

Raporo yiswe FinScope iheruka mu 2016, yerekanye ko ibigo by’imari n’amabanki kuba bikiri bike kandi biri kure y’abanyarwanda cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro, ngo ni bimwe mu bikomeje gutiza umurindi umuco wo kutizigamira.

Iyi raporo yerekana ko abanyarwanda barenga 35% bakuze ngo bafite umuco wo kwizigamira ariko bakoresheje uburyo bwa gakondo, mu ngo zabo.

Ni muri uru rwego guverinoma y’u Rwanda, ifatanyije n’izindi nzego bireba, bikomeje gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira bakoresheje ibigo by’imari n’amabanki byemewe ngo kuko ni bimwe mu bizateza imbere ubukungu bw’igihugu.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano