Abashomeri n’abakoresha bashaka abakozi bongeye guhurira hamwe muri Job Net

1
309
Abashomeri bongeye guhabwa amahirwe muri Job Net barebe ko babona akazi

Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Fanfan Rwanyindo yatangije ku mugaragaro igikorwa kimaze kumenyerwa cyane ku izina rya Job Net gihuriza hamwe abakoresha bakeneye abakozi n’abashomeri bakeneye akazi, iki gikorwa kikaba kibaye ku nshuro yacyo ya 5.

Igikorwa cy’uyu mwaka kiri kubera muri Camp Kigali, hakaba hahuriye ibigo birenga 100 bikorera mu Rwanda bikeye abakozi ndetse n’abashomeri bakeneye akazi babarirwa hejuru ya 2,000 baturuka hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Ibigo byitabiye iyi gahunda byiganje cyane mu nzego z’abikorera, abacuruzi bato, inganda ziciriritse, amahoteli n’amaresitola, ibigo by’ubwishingizi, iby’itumanaho, amabanki n’ibigo by’imari iciriritse.

Iyi gahunda yashyizweho n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali binyuze mu kigo kitwa Kigali Employment Services Centre mu rwego rwo kurwanya ubushomeri bukomeje kuba ikibazo cy’ingutu cyane cyane mu rubyiruko.

Kugeza ubu imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare, yerekana ko abarangije kaminuza batabashije kubona babarirwa hejuru ya 27.7% naho abarangije ay’isumbuye badafite akazi ngo barenga 35%.

1 igitekerezo

Comments are closed.