Kuri uyu wa kane, abashomeri n’abakoresha barongera bahurire hamwe muri Job Net

0
142
Job Net ni igikorwa ngarukamwaka gihuriza hamwe abakoresha n'abashomeri

Abantu badafite akazi (abashomeri) barahura n’abakoresha bakeneye abakozi kuri uyu wa kane, igikorwa kimaze kumenyerwa ko kiba buri mwaka kiswe Job Net.

Kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 6, kikaba gitegurwa n’umujyi wa Kigali binyuze mu kigo cyawo gishinzwe umurimo (KESC).

Kuri iyi nshuro, iki gikorwa cyo guhuza abantu bakeneye imirimo ndetse n’abakoresha bakeneye abakozi kirabera ahazwi cyane nka Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Abateguye iki gikorwa basobanura ko abahagarariye ibigo bya leta ndetse n’ibyigenga barenga 100 bategerejwe muri iki gikorwa gihuriza hamwe abashomeri barenga 2000.

Imibare itangwa n’ikigo cy’umujyi wa Kigali gishinzwe umurimo yerekana ko kuva iki gikorwa cyatangizwa mu 2014 ngo kimaze gutanga akazi ku barenga 2,022.

Ikibazo cy’ibura ry’akazi mu Rwanda gikomeje kwigaragaza, ibintu byatumye ubu bushomeri bushyirwa mu bibazo by’ingutu bigomba guhagurukirwa muri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma y’u Rwanda izarangirana na 2024.

Imibare iheruka yashyizwe hanze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare, yerekana ko abarangije kaminuza badafite akazi babarirwa hejuru ya 27.7% naho abarangije ay’isumbuye badafite icyo bakora ngo barenga 35%.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano