Kuri uyu wa kabiri, Ububiligi buragenera u Rwanda inkunga ya miliyoni 120 z’amayero

0
325
MINECOFIN niyo iza gusinya amasezerano y'iyi nkunga ku ruhande rwa guverinoma y'u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/04/2019, guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bw’Ububiligi birasinyana amasezerano mashya y’inkunga ingana na miliyoni 120 z’amayero, inkunga izakoreshwa mu byiciro bitandukanye.

Iyi nkunga izakoreshwa mubyo kwihangira imirimo, guteza imbere urwego rw’abikorera, guharanira uburenganzira mu buzima bw’imyororokere no kuzamura imibereho y’abagore n’abakobwa muri rusange.  

Aya makuru yemezwa n’ubutumwa butumira abanyamakuru mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’iy’inkunga, ubutumwa bwoherejwe n’abashinzwe imenyekanishamakuru muri minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Iyi nkunga y’Ububiligi igiye gutangwa nyuma y’uko hasinywe andi amasezerano y’ubufatanye no koroshya ubucuruzi buhuza u Rwanda n’Ububiligi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono I New York muri Amerika mu kwezi kwa 9/2018, ubwo hateranaga inteko rusange ya 73 y’umuryango w’abibubye (UN).

Ni amasezerano akubiyemo ibyo gusonera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Rwanda byoherezwa mu Bubiligi n’ibiza mu Rwanda biturutse mu Bubiligi.

Ibarurishamibare ry’umuryango w’abibubye ku bucuruzi mpuzamahanga (UN-COMTRADE) riheruka, ryerekana ko u Rwanda rutumiza mu Bubiligi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 43 by’amadolari y’Amerika.

Ni mu gihe u Rwanda narwo ngo rwohereza mu Bubiligi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zirenga 18 z’amadorali y’Amerika.

Ububiligi kandi busanzwe bunafite amasosiyete menshi akorera ubucuruzi mu Rwanda.

Urugero ni nk’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol Breweries ndetse n’andi masosiyete akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Minetain, GeoRwanda, Somuki na Corem.