Kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rurizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru

0
79
Umunsi mpuzamahanga w'itangazamakuru urizihizwa kuri uyu wa gatatu

U Rwanda rurizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru ngarukamwaka, kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/11/2018.

Hateganijwe ibiganiro bihuza abategetsi bashinzwe itangazamakuru muri leta ndetse n’abandi bareberera iterambere ry’itanzamakuru muri rusange mu Rwanda.

Nkuko bisanzwe, haratangwa n’ibihembo ku banyamakuru ngo babashije gutangaza amakuru yafashije igihugu n’abaturage mu iterambere rusange.

Ni umunsi ugiye kwizihiza mu gihe imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB yerekana ko ubunyamwuga mu itangazamakuru ry’u Rwanda bubarirwa ku kigero cya 71% nubwo iyi mibare hari abatemeranya nayo.

Aba batebyemeranya nayo ngo bashingira ku kuba ibigo by’itangazamakuru bikorera mu Rwanda bitihagije mu bukungu ngo bityo ubu bukene bukaba ari imbogamizi ya mbere itemerera umunyamakuru gukora kinyamwuga.

Ni ubukene bwugarije cyane ibigo byigenda kuko yaba amaradiyo, televiziyo, ibinyamakuru byandika bitegamiye kuri leta ibyinshi muribyo bikomeje kuvugwamo ubukene bukabije.

Mu kwezi kwa 9 mu mwaka ushize, televisiyo y’abanyakenya Royal TV yakoreraga mu Rwanda yahagaritse ibiganiro byayo ku mpamvu z’amikoro nubwo byagizwe ibanga.

Ishoramari ry’itangazamakuru mu Rwanda rikomeje kugorana kuko akenshi isoko rihari risa nk’iridahagije abakora ubu bucuruzi nkuko byemezwa n’abasesenguzi.

Aba basesenguzi bagahera aha, basaba leta gushakira umuti iki kibazo gikomeje kuba ingutu mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano