Kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame aragirana ibiganiro n’abashoramari bakomeye mu Buyapani

0
136
Perezida Kagame na minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri

Kuri uyu wa gatatu nibwo biteganijwe ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda agirana ibiganiro n’abacuruzi n’abashoramari bakomeye babarizwa mu Buyapani.

Ni ibiganiro bigamije kuzamura ubuhahirane hagati y’aba bashoramari n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe n’u Rwanda rurimo.

By’umwahariko, umukuru w’u Rwanda usanzwe anakuriye uyu muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) ngo araboneraho umwanya wo gusobanurira aba bashoramari b’abayapani iby’imishinga yagutse ikubiye mu kiswe Kigali Innovation City.

Amakuru dukesha urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu

Ni imishinga ibarirwa agaciro ka miliyari 2 z’amadorali y’Amerika yiganjemo kaminuza ijyanye n’igihe tugezemo (itanga ubumenyi-ngiro), amasosiyete y’ikoranabuhanga, inganda zikora ibiribwa n’imiti, kompanyi z’ubucuruzi n’izikora ibijyanye n’imyubakire n’imuturire.

Ibi byose bikaba ari bimwe mu biza kugarukwaho muri ibi biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame n’abashoramari b’abayapani bigiye kubera i Tokyo.

Ni uruzinduko rwa mbere umukuru w’igihugu akoreye mu bihugu by’amahanga kuva uyu mwaka mushya wa 2019 watangira.

Kuri uyu wa kabiri kandi ubwo yabonanaga na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani bwana Shinzo Abe, perezida Kagame yagaragaje ko bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro ku bihugu byombi no isi yose muri rusange.

Banasinyanye amasezerano y’inguzanyo y’Ubuyapani ku mushinga wo gukwirakwiza amazi wa Nzove – Ntora, umushinga uzatwara akayabo ka miliyari 29,450,324.18 z’amadorali y’Amerika (3,191,000,000 Japanese Yen).