Kuri uyu wa gatatu, guverinoma y’u Rwanda irongera icuruze impapuro z’agaciro

0
337
Isoko ry'imari n'imigabane - Rwanda Stock Exchange

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/05/2018, niwo munsi wa nyuma w’abifuza kugura impapuro mvujwafaranga zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, zigomba gushyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihe cy’imyaka 10.

Abazaba bemerewe kugura izi mpapuro z’agaciro za guverinoma y’u Rwanda bagomba gutangazwa kuwa gatanu tariki ya 25/05 mu gihe ku itariki ya 29 z’uku kwezi (ni ukuvuga kuwa 2 w’icyumweru gitaha) aribwo zizaba zagejejwe ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ibigo n’abaturage bifuza kuguriza Leta amafaranga babinyujije muri ubu buryo, ntibemererwa kugura izifite agaciro kari munsi y’ibihumbi 100 cyangwa hejuru ya Miliyoni 50 z’amanya-Rwanda nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugurisha izi mpapuro mu rwego rwo gufata umwenda wo kubaka ibikorwa remezo mu gihugu ndetse no guteza imbere urwego rw’isoko ry’imari n’imigabane nkuko byakunzwe gusobanurwa n’ababishinzwe.

Kuva mu myaka ibiri ishize, bikaba bimaze kumenyerwa ko buri gihebwe cya buri mwaka w’ubukungu izi mpapuro zishyirwa ku isoko, ababyifuza bakazigura ku rundi ruhande bakaba banahaye umwenda leta y’u Rwanda.

Sangiza