Kuri uyu wa gatanu, RRA irizihiza umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’igihugu

0
465
Intare Arena niyo yatoranyijwe igomba kwakira imihango yo kwizihiza umunsi mukuru w'abasora. Ifoto: interineti

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/11/2019, ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro ‘RRA’ kirizihiza umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’igihugu.

Ni umunsi wari uteganyijwe kwizihizwa mu cyumweru gishize ku itariki 22/11, ariko uza kwimurwa mu buryo butunguranye ku mpamvu zitasobanuwe neza.

Kuri uyu wa gatanu rero nibwo imihango yo gushimira abasora iza kwizihizwa, aho abasora bishyuye neza imisoro baza guhabwa ibihembo bitandukanye.

Bahebwa mu byiciro bitandukanye bitewe n’urwego babarizwamo, kuva ku basora bato, abaciriritse, ndetse n’abasora banini bakora ubucuruzi bwagutse.

Mu mwaka ushize w’ubukungu wa 2018/19, RRA yinjije amafaranga abarirwa kuri miliyari 1421.7 z’amanyarwanda, mu gihe yari ifite intego yo kwinjiza 1392.1 ni ukuvuga ko barengejeho arenga miliyari 29.6 bingana na 102.1%. 

Imisoro yakusanyijwe ibarirwa kuri miliyari 1398.8 Frw mu gihe intego yari ugukusanya imisoro ya miliyari 1373.1 Frw. Berengejeho miliyari 25.7 Frw.

Imisoro n’amahoro byakuzanyijwe n’inzego z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ibarirwa kuri miliyari 60.5 z’amanyarwanda.

Intego y’uyu mwaka w’ubukungu wa 2019/2020 ngo niko hagomba gukusanya imisoro ibarirwa kuri miliyari 1,535.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga abarirwa kuri 54.1% y’ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka ifite agaciro ka miliyari 2,876.9 z’amanyarwanda.