Kuri uyu wa gatanu nibwo hamenyekana ikawa iryoshye kurusha izindi muri uyu mwaka

0
166
Ikawa y'u Rwanda irakunzwe cyane mu mahanga. Ifoto: ububiko bwa interineti

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo haza gutagwa ibihembo by’indashyikirwa bizwi nka Cup of Excellence ku bahinzi b’ikawa barusha abandi kugira ikawa iryoshye.

Abahinzi barenga 147 ngo nibo batoranwamo 10 ba mbere bafite ikawa iryoshye kurusha abandi bakaza guhabwa ibihembo kuri uyu mugoroba nyuma y’imyaka ibiri bidatagwa.

Ni ibihembo ngo bisanzwe byongerera amahirwe ikawa y’u Rwanda kubona amasoko mu bihugu by’amahanga.

Ni mu gihe kandi na raporo iheruka y’ikigo NAEB gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi yerekana ko amadovize yinjiye mu isanduku ya leta, aturutse mu ikawa yiyongereye mu mwaka ushize, ugereranije n’uwari wabanje wa 2016.

Iyi raporo ivuga ko mu 2017 hinjiye miliyoni $59.8 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016, hari habonetse miliyoni $53.8 ni ukuvuga ko hiyongereyeho miliyoni $6 bingana n’igipimo kiri hejuru ya 11.1%.

Uku kuzamuka kw’aya madovise aturuka mu ikawa ngo byatewe n’igiciro cyiza cyari ku isoko mpuzamahanga, ariko igisa nk’igitangaje ni uko ingano n’ibiro by’ikawa yoherejwe hanze yagabanutse nubwo amafaranga yinjiye yiyongereye.

Ibiro by’ikawa byoherejwe hanze mu mwaka ushize wa 2017, byanganaga miliyoni 17.2 mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016 byanganaga na miliyoni 17.39, ni ukuvuga ko byagabanutse ibiro birenga 190,000 by’ikawa.

Kuri ubu isoko rinini ry’ikawa u Rwanda rufite kugeza ubu ni Ubuyapani, igihugu kiri ku mwanya wa 4 ku isi mu kunywa ikawa nyinshi kurusha ibindi ku isi.

Sangiza