Kuri uyu wa gatanu nibwo hasohoka indirimbo ihuriwemo n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda yiswe ‘Agaciro Kanjye’

0
1967
Indirimbo yiswe Agaciro kanjye igiye gusohoka

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikigega cy’iterambere cyiswe Agaciro Development fund kiza kumurika ku mugaragaro indirimbo yiswe “Agaciro Kanjye” igamije gukora ubukangurambaga mu bakiliya bashya bagura imigabane muri iki kigega.

Iramurikirwa nu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu nabo bayigeze ku banyarwanda nkuko byemejwe n’abakozi b’iki kigega bashinzwe imenyekanisha makuru.

Ni indirimbo yariribwe n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo: The Ben, Meddy, King James, Riderman, Knowless, Israel Mbonyi na Patient Bizimana.

Amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko iyi ndirimbo ngo izakoreshwa mu bangurambaga bwo kwamamaza ibikorwa by’iki kigega binyuze ku maradiyo n’amateleviziyo ndetse ngo ikazajya inakoreshwa nk’indirimbo yo kwitabiraho ku bakoresha telefoni ngendanwa.

Bikozwe mu gihe hari amakuru yavugaga ko imigabane ya guverinoma ibarizwa mu bigo birenga 20 byigenga, ngo yose uko yakabaye igomba gushorwa muri iki kigega cy’Agaciro mu rwego rwo ku cyongerera umutungo n’imari.

Ni nyuma y’uko ngo byari bitangiye kugaragara ko imisanzu y’abagiraneza yajyaga mu kigega cyitiriwe AGACIRO ngo yari itangiye kugabanuka kuko ngo yavuye kuri millioni 6,6 ngo agera kuri millioni 5,8 by’amadorali y’amerika mu mwaka ushize wa 2017 nkuko byemezwa n’imibare igaragara muri raporo y’iki kigega Agaciro Development Fund.

Ni raporo igaragaza ko mu mezi 6 ya mbere muri uyu mwaka turimo wa 2017 ngo amafaranga yaturutse mu bwitange ku bushake n’ubugiraneza ngo yabanutse ugereranije n’ayari yabonetse mu mwaka wabanje wa 2016.

Nubwo aya mafaranga yajyaga mu kigega cy’Agaciro aturutse mu bikorera no mu bakozi ba leta yagabanutse, ku rundi ruhande ibikorwa by’ishoramari by’iki kigega byabashije kwinjiza menshi kurusha ayari yinjiye umwaka ushize.

Aya yaturutse mu bikorwa by’ishoramari ngo yiyongereyeho ku kigero cya 33%.

Ni ishoramari rishingiye mu kugura imigabane mu mpapuro mvujwafaranga za guverinoma ku isoko ryabugenewe (Rwanda Stock Exchange).

2012 nibwo Ikigega Agaciro Development Fund cyashyizweho, ubwo  abaterankunga bahagarikaga ubufasha bahaga u Rwanda, bigatuma guverinoma yishakamo uburyo bwo kuziba icyuho izi nkunga z’amahanga.

Ibi byatumye leta itangira gushakira amafaranga bikorera n’abakozi ba leta, hakoreshejwe gahunda yo gushishikariza abanyarwanda kwigira no kwihesha agaciro.