I Kigali hari gutegurwa igitaramo cyo kwibuka Radio

2
3904
Dj Pius, Uncle Austin, Safi Madiba n'abandi bari bagiye gutabara Weasel wabuze umuvandimwe we Radio Mowsey

Abahanzi ndetse n’abahoze ari incuti za hafi z’umuhanzi Mowsey Radio bari gutegura igitaramo cyo kwibuka uyu muhanzi, igitaramo kizaba kuwa gatandatu w’icyumweru gitaha ku tariki ya 17 z’uku kwezi kwa 2 muri uyu mwaka wa 2018.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye HOSE.RW ko iki gitaramo kizitabirwa na Weasel Manizo wahoze aririmbana na Radio, Dr Jose Chameleon ndetse n’abandi bose bagize itsinda rya Goodlife Crew.

Abandi bahanzi b’abanyarwanda bazagaragara muri iki gitaramo harimo Uncle Austin, Safi Madiba, Dj Pius, Bruce Melody, Tom Close, Kid Gaju n’abandi…

Aba bahanzi bose ngo bazaririmba indirimbo za Radio gusa gusa, mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umuntu wakundaga abanyarwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo ngo ni ubuntu kuko bizasaba kugura umupira wanditse Radio Mowsey Radio ariko ngo mu myanya y’icyubahiro bazishyura kugirango hazaboneke itike yo kwishyura abahanzi bazaba baturutse Uganda.

Aba ni abanyarwanda bari bagiye gushyingura umuhanzi Radio i Kampala muri Uganda

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba yashyinguwe mu isanduku y’umweru ifite agaciro gahenze cyane, yambaye imyenda ya gisilikare kuwa gatandatu tariki ya 03/02/2018.

Kuwa 2 w’icyumweru gishize tariki ya 23/01/2018 mu saha ya saa kumi z’urukerera nibwo Radio Mowsey yagiye muri Koma nyuma yo gukomereka bikomeye ku mutwe, akubitiwe mu kabari kitwa De Bar gaherereye Entebbe.

Mu gitondo cyo kuwa kane mu cyumweru gishize ku itariki ya 01/02/2018 nibwo abaganga bemeje bidasubirwaho ko umuhanzi Radio Mowsey yashizemo umwuka bidasubirwaho.

2 Ibitekerezo

Comments are closed.