Kuri uyu wa 5, haraba amatora ya PSF ku rwego rw’igihugu

0
242

Kuri uyu wa gatanu, mu masaha ari imbere I Kigali haraba amatora ya komite nyobozi y’urugaga rw’abikorera PSF ku rwego rw’igihugu.

Ni nyuma y’uko habaye amatora kuva mu tugari, imirenge, uturere, intara n’umujyi wa Kigali, kuri ubu nibwo hagiye kuba amatora ku rwego rw’igihugu, ari nayo yemeza abayobozi bakuru bagomba kuyobora uru rugaga mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko hari abakandida bane, bamaze kwiyamamariza umwanya w’umuyobozi mukuru, mu gihe hari abandi babiri biyamamarije umwanya w’icyegera cy’umuyobozi mukuru (vice-chairperson).

Iby’ingenzi byose birateguwe ngo aya matora anyure mu mucyo no mu mutuzo nkuko byemezwa na Felix Mutagoma ukuriye komite ishinzwe amatora muri uru rugaga.

Abayobozi bakenewe gutorwa kuri uyu wa gatanu ngo ni abagomba gukomeza kwihutisha umuvuduko w’ubucuruzi n’ishoramari mu gihugu no kubakira kubyagezweho ku ngoma ya Gasamagera Benjamin icyuye igihe.

Sangiza