Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwarushije Uganda na Kenya kwakira abashoramari mpuzamahanga

0
184
Abashoramari mpuzamahanga babaye benshi ku isoko ry'u Rwanda

U Rwanda rwamaze kwesa umuhigo wo kugira umubare munini w’ishoramari mpuzamahanga kurusha ibindi bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gistura amajyambere RDB yerekana ko mu mwaka ushize abashoramari baturuka mu bihugu by’amahanga bandikishije ubucuruzi bubarirwa agaciro ka miliyari 1,04 z’amadorali y’Amerika.

Ni mu gihe mu mwaka wari wabanje abari baje ku isoko ry’u Rwanda babarirwaga ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni 650 z’amadolari y’Amerika.

Imibare ikerekana ko biyongereye ku kigero cya 62%.

Ni ubwa mbere mu mateka ibi bibayeho kuko ubusanzwe ibihugu nka Kenya na Uganda aribyo byabaga bifite umubare munini w’abashoramari mpuzamahanga kurusha u Rwanda.

Inkuru y’ikinyamakuru RwandaToday cya The eastafrican yerekana ko aba bashomari ngo abenshi baje barangamiye ikibuga cy’indege gishya cya Bugesera.

Abandi ngo bakaba bari mu rwego rw’imiturire, inganda zikora imyenda n’izitunganya ingufu z’amashanyarazi n’ubuhunzi bw’imboga n’imbuto.