Ku nshuro ya mbere, Ikipe ya Arsenal FC yambaye umwenda wamamaza u Rwanda

2
2536
Aka kamenyetso kakazero twagashyizeho tugamije kubera ikirango cya Visit Rwanda

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 04/06/2018 waraye uhuje ikipe ya Arsenal FC na Real Madrid (abamikipe yombi y’abakanyujijeho) wabereye i Santiago Bernabe ku kibuga cya Real Madrid ukaba warangiye ari ibitego 2 bya Real Madrid kuri 1 cya Arsenal FC

Abakinnyi ba Arsenal FC bose bagaragaye bambaye imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda kigamije kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda nkuko bikubiye mu masezerano ikigo RDB gishinzwe iterambere mu Rwanda cyasinyanye na Arsenal FC.

Arsenal yambaye imyenda yamamaza u Rwanda ku nshuro ya mbere

Ni amasezerano agomba kumara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda).

Nyuma y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono n’impande zombi, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘Daily Mail’ cyasohoye inkuru ivuga ko aya masezerano atari akwiye gukorwa nk’igihugu cy’u Rwanda gikennye.

Iki kirango cya Visit Rwanda nicyo Arsenal igiye kujya yambara ku kuboko kw’ibumoso

 

Iyi nkuru yibazaga ukuntu igihugu nk’u Rwanda gikennye gisanzwe kibona inkunga mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza cyahindukira kigatera inkunga ikipe y’Arsenal FC, aho kuyashyira mu mishinga igamije kurwanya ubukene mu Rwanda.

Uretse iyi nkuru hari n’abandi banyepoliti batandukanye bakomeje kugaragaza ko ibyo u Rwanda rwakoze ari nko kwisimbukuruza ngo kuko bitari bikenewe ko hatangwa amafaranga nkariya mu ikipe ya Arsenal isanzwe ibarirwa mu makipe akize ku isi.

Ibi nibyo byatumye umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, bwana Olivier Nduhungirehe ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo RDB bamaganira kure ibi ibitekerezo bavuga ko amafaranga yakoreshejwe naho ahuriye n’inkunga zituruka mu bihugu by’amahanga ngo kuko ababivuga bumvise nabi igikorwa cyakozwe.

Amakipe yose ya Arsenal FC amakuru n’abato azajya yambara imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda ku mipira kuboko ku ibumoso

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Clare Akamazi ukuriye RDB yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kwinjiza amadovize avuye mu bukerarugeno nibura miliyoni zirenga 800 z’amadorali y’Amerika mu 2024, bivuye kuri miliyoni 404 z’amadorali y’Amerika biriho kugeza, kandi ngo ibi byose bizagedwaho kubera abakerarugendo bazaba biyongereye.

Akamazi akavuga ko abavuga ibyo bakwiye kubireka, bakaruhuka ndetse bakareka amahanga agasura u Rwanda, ibindi bakabishyira hasi.

 

2 Ibitekerezo

  1. Good job. Iyo ushaka kunguka urashora. birashoboka ko abavuga barebera in just present barareba ibyashowe ntabwo bimajina umusaruro byatanga.

Comments are closed.