Ku nshuro ya 14, abana b’ingagi biswe amazina harimo n’imwe yitiriwe uwahoze ari perezida

0
278
Umwana w'ingagi ari gukina na nyina mu ishyamba ry'ibirunga. Ifoto: ububiko bwa interineti

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yagaragaje ko guverinoma y’u Rwanda yifuza ko abashoramari bashya mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo bakwiyongera.

Ibi ngo bizatuma abasura u Rwanda biyongera ndetse n’amadovize yinjira mu isanduku ya leta aturutse bukerarugendo nayo arusheho kwiyongera.

Bwana Ngirente yavuze ibi, ubwo yari mu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi 23 bavutse muri uyu mwaka, umuhango wabereye mu kinigi mu majyaruguru y’igihugu.

Kimwe mu bitangaje byabaye muri uyu muhango, ni uko uwahoze ari perezida wa Nigeria, Olusegun Mathew Aremu Obasanjo (umwe mu bise amazina abana b’ingagi) yahisemo kwita ingagi yavutse mu muryango witwa Musilikare, izina rye bwite rya AREMU. 

Igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi gisanzwe kiba buri mwaka mu rwego rwo guha agaciro ubukerarugendo busanzwe bufitiye runini ubukungu bw’igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba ifite gahunda y’uko mu myaka 7 izaba yakubye 2 amafaranga yinjiza mu isanduku yayo aturutse mu bukerarugendo.

Imibare iheruka, yerekana ko mu mwaka ushize wa 2017 ubukerarugendo bwinjije miliyoni zirenga 438 z’amadorali y’Amerika. Muri aya madovize yose ngo 90% yaturutse ku bashyitsi basuye ingagi zo muri pariki y’ibirunga.