Ku myaka 20 umuraperi wari utangiye gukundwa na benshi, yishwe arashwe n’abagizi ba nabi

0
1444
XXXTentacion yishwe arashwe

Umuraperi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Jahsey Dwayne Onfroy wamamaye nka XXXTentation, kuri uyu wa mbere yitabye Imana arashwe n’abagabo babiri bataramenyekana ngo bashaka kwiba kwiba imodoka ye.

Igipolisi cyo muri leta ya Florida uyu muraperi yarasiwemo cyemeza ko bakomeje gukora amaperereza ndetse bakomeje gushakisha aba bagizi ba nabi bivuganye uyu musore.

XXXTentation yarasiwe mu gace kitwa Deerfield Beach gaherereye mu majyepfo ya Florida aho yari yagiye kugura moto nkuko byemezwa n’urubuga rwa FoxNews.

Nyuma yo kumvikana n’umucuruzi wa moto ngo nibwo yahise yerekeza ku modoka ye, ari nabwo abagizi ba nabi batangiraga kumurasaho.

Urwego rushinzwe umutekano muri Leta ya Florida, Broward County Sheriff rwifashishije urubuga rwa twitter maze rwemeza ko uyu musore XXXTetaction yitabye Imana nyuma yo kuraswa amasasu menshi akajyanwa kwa muganga ariko bikarangira ashizemo umwuka.

Reba amashusho yerekana uko byari bimeze aho bamurasiye:

Benshi mu baraperi bo muri Amerika bababajwe n’urupfu rwa XXXTentation.

Kanye West yagize ati: “Iruhukire mu mahoro, sinigeze mbona umwanya wo kukubwira ko nshimishwa nibyo ukora. Warakoze kubaho”.

XXXTentation yatangiye kurapa afite imyaka 15 amenyekana cyane mu ndirimbo nka Sad, Moonlight, Changes, King of dead n’izindi… 

Imana imuhe iruhuko ridashira..