Kongo (DRC) ikomeje umugambi wo kwiyunga k’u Rwanda, Uganda na Kenya mu bucuruzi

0
299
Perezida Kagame aherutse kwakira Perezida Tshisekedi wa Kongo DRC. Ifoto: RFI

Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ikomeje kugaragaza ubushake bwo kwihuza mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugu by’Afurika y’iburasirazuba.

By’umwahariko, Congo DRC irashaka ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda byakomeza kuba inzira nziza z’ibicuruzwa by’iki gihugu byoherezwa mu bindi bihugu by’amahanga.

Ikinyamakuru the East African cyanditse ko uyu mugambi wa DRC ngo ushimangirwa n’urugendo ruheruka gukorwa na Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi, uherutse gusura U Rwanda, Uganda na Kenya mu mazi 3 gusa akigera ku butegetsi.

Ni uruzinduko yagiriye muri ibi bihugu byose kandi akagirana n’abategetsi bakuru babyo.

Ni ibiganiro byihariye byari bigamije kwagura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati ya Congo (DRC) n’ibi bihugu byose byo muri aka karere Perezida Tshisekedi yagendereye.

Abasesenguzi bemeza ko inzira yo ku muhora wo hagati (Central Corridor) ni ukuvuga inzira ihuza icyambu cya Dar Es Salaam n’ibihugu by’u Rwanda, Uburundi, Ubugande ndetse n’igice cy’uburasirazuba bwa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ngo ariyo nzira ngufi ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga (n’ibiturukayo) muri aka karere.

Ibi bikaba aribyo byanatumye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu bikorwaremezo byoroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga cyangwa biturukayo binyuza muri uyu muhora wo hagati.

By’umwahariko umushinga ushyizwe imbere n’uwo kubaka galiyamoshi izahuza Isaka ya Tanzania –na Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda ufite uburebure bw’ibirometero (KM) 571, ukaba utegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse no kongera umuvuduko w’urujya n’uruza rw’abantu muri ibi bihugu byombi.