Kompanyi z’indege muri EAC zishobora kwihuza bikorohera abakora ingendo muri aka karere

0
205
RwandAir igiye kwihuza n'izindi kompanyi zo mu karere. Ifoto: File

Kompanyi z’indege zo mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba zishobora kuba zigiye kwihuza mu bihe biri imbere, niba ibyifuzo by’abadepite ba EALA bishyizwe mu bikorwa.

Ni ibyifuzo bigaragazwa n’abashingamategeko biganjemo abahagarariye Uganda muri EALA (inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba).

Mu nteko rusange yabahuje muri iki cyumweru, bamwe muri aba bashingamategeko bagaragaje inyungu zikubiye mu mugambi wo kwihuza kw’amakompanyi akora ingendo z’ikirere yo muri ibi bihugu byibumbiye muri EAC.

Ni inyungu zishingiye ku kuba iri huriro riramutse rishyizweho, ngo byakorohereza abaturage bo muri EAC kujya bakora ingendo z’ikirere nk’abenegihugu kimwe, badafashwe nk’abanyamahanga bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Ikindi ni uko ngo iri huriro ryakongera ubucuruzi muri izi kompanyi z’indege, ndetse n’ubukererugendo bukiyongera muri ibi bihugu.

Kugeza ubu buri gihugu cyo muri EAC gikomeje gushyira imbaraga muri sosiyete z’indege ndetse n’ibihugu bitari bisanzwe bifite izi sosiyete byiteguye kuzitangiza nk’Uburundi na Sudani Yepfo nkuko byemezwa n’amakuru agera kuri HOSE.RW

Ubugande nibwo buheruka gutangiza sosiyete yayo ya Uganda Airlines, ndetse na Tanzania nayo yari yabanje gushyiraho Air Tanzania.

Izi zaje ziyongera kuri RwandAir y’u Rwanda ndetse na Kenya Airways ya Kenya zari zisanzwe zikora ingendo mpuzamahanga zitandukanye.