Kompanyi ya DAD, yahaye akazi abasobanura filime bose

0
3179
Aba ni bamwe mu basobanura filme bahawe akazi na kompanyi yitwa DAD

DAD bivuga Digital Art Distribution, ni kompanyi nshya ije ku isoko ryo mu Rwanda ngo mu bucuruzi bw’amajwi n’amashusho. Kuri ubu iyi kompanyi ikaba yaratanze akazi ku basobanura filime mu Kinyarwanda, bakorera hano mu Rwanda.

Aba basobanura filime bahurijwe hamwe n’iyi sosiyete ngo bose bemeranya ko bagomba gushaka amafaranga binyuze mu murongo umwe, cyane kuko uzabirengaho akazabihomberamo nkuko byemezwa na bamwe bagize iyi kompanyi.

Abagize iyi kompanyi uyu munsi bakoze inama kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo

Iyi kompanyi ngo yanabashyireho icyumba cyihariye cyizajya gikorerwamo amajwi (Production Studio) mbere y’uko bayasohora muri filimi.

Kuri uyu wa mbere bagiraye ibiganiro n’abacuruza izi filime zisobanuye bazwi cyane nk’abadije bo ku mihanda babarizwa mu karere ka Nyarugenge.

Bakoranye ibiganiro n’abacuruza izi filime bazwi nk’abadije bo ku muhanda

Aba badije bategetswe kujya banyura muri iyi sosiyete ya DAD ngo kugirango babone filime zo gucuruza mu butarage, uzabirengaho ngo akazabihanirwa n’amategeko.

Ese ubundi, aba basobanura izi filime barabyemerewe?

Ku rundi ruhande hari abavuga ko aba basobanura filimi nabo ntaburenganzira bafite bwo guhindura filimi mu rundi rurimo batabanje kubisabira bany’iyi filimi.

Kuri iki, abagize kompanyi ya DAD basobanura ko ntakosa bafite ngo cyane ko nabo bazibona babanje kuzigura cyangwa ngo bakazitelesharija ‘download’ bakoreshe internet kandi ngo nayo baba bayishyuye.

Ubusanzwe mu bihugu byateye imbere basobanura filime kinyamwuga, baba bafite amajwi atandukanye, y’abakinnyi bose n’ibijyanye n’inkuru iri muri filime, ku buryo bahuza ayo majwi akaza ameze neza nk’uko filime nyayo yasohotse.

Ariko mu Rwanda n’ahandi muri Afurika nka Uganda n’u Burundi, basobanura mu buryo bwo kwirwanaho kuko umuntu umwe ariwe uba wumvikana kuva filime itangiye kugeza irangiye, ndetse agashyiramo n’amarangamutima ye bwite ntacyo yikanga.

Itegeko rigenga ibihangano bwite mu by’ubwenge, rifitanye isano n’ibi?

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abahanzi kumenya neza no gusobanukirwa ibikubiye mu itegeko rigenga ibihangano bwite mu by’ubwenge (Intellectual property low) ngo kuko rigomba kubarengera, mu gihe bifuza ko impano zabo bazibyaza umusaruro mu buryo bw’amafaranga.

Ni mu gihe kuri ruhande bishobora gutuma bamwe muribo babihomberamo kuko iby’iri tegeko bitavugwaho rumwe n’abo rireba, yaba hagati y’abahanzi ubwabo n’abandi banyempano ndetse n’abakenera ibyo bihangano byabo mu buzima busanzwe.

Kuri ibi bijyanye no gusobanura sinema zo hanze bishora kuba bitaragarukwaho cyane mu buryo bwimbitse n’inzego za leta ndetse n’abanyamategeko ngo harebwe icyo amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga abivugaho, ariko uko biri kose hari aho bihabanye n’iri tegeko ku buryo bishobora gushyira mu kaga aba bazisobanura batabyemerewe.

Sangiza