Knowless Butera na Hope Irakoze bageneye impano Abasiramu ku munsi w’irayidi “Eid al-Fitr”

0
1278

Umuhanzi ukorera muzika hano mu Rwanda ariko ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi Hope Irakoze yeruye avuga ko yashimishijwe bikomeye n’indirimbo yakoranye na Knowless Butera, indirimbo bise “Inch’Allah” mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo Imana nibishaka.

Hope Irakoze yabwiye umunyamakuru wacu ko yifuje kuva cyera gukorana indirimbo na Butera Knowless ngo ariko ntibyashoboka.

Yavuze ko ariyo mpamvu yagombaga kwitonda ngo agashaka indirimbo yandikanye ubuhanga kandi yabasha gukundwa no hanze y’u Rwanda, akayikorana n’uyu muhanzi kazi.

Ifoto yamamaza indirimbo ya Hope Irakoze na Knowless Butera

Hope Irakoze kandi asobanura ko iyi ndirimbo yakozwe mu gihe abasiramu bari mu gisibo maze ngo agira igitekerezo cyo gukora indirimbo azabatura igihe bazaba bagisoje.

Yagize ati: “Injyana twaririmbyemo yitwa ‘Taarabu’ ikaba ikunzwe cyane n’abasiramu rero ndizera ntashidikanya ko iyi ndirimbo bazayikunda cyane kuko ni nkaho ari agashya ntabwo bimenyerewe mu Rwanda”.

Hope Irakoze w’imyaka 28 y’amavuko, yamamaye cyane mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba mu mwaka wa 2013 ubwo yatwaraga irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame ku nshuro yaryo ya 6, irushanwa ryaberaga muri Kenya.

 

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano