Knowles n’umugabo we berekeje mu Bwongereza

0
3460

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo Butera Knowles n’umuryango we (umugabo we n’umwana wabo) berekeje mu Bwongereza.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko Knowles agiye mu Bwongereza muri gahunda z’akazi k’umuziki ngo ariko kubera ko azamarayo ibyumweru 2 yahisemo kujyana n’umugabo we ‘Clement Ishimwe’ ndetse n’umwana wabo.

Biteganijwe ko hari indirimbo imwe bazafatira amashusho yayo mu Bwongereza ndetse hakaba hari n’igitaramo kiri gutegurwa ku mugabane w’i Burayi Knowles agomba kuzaririmbamo nubwo kugeza ubu babigize ibanga.

Knowles yahagurutse afite umuzigo uhagije azamarana ibyumweru 2

Uyu muhanzi Knowless Butera usanzwe abarizwa muri Kina Music, iyobowe n’umugabo we Ishimwe Clement. Baherutse gushyira hanze indirimbo Knowless yakoranye n’umuhanzi ukomoka muri Tanzania witwa Ben Pol.

Knowles yerekeje mu Bwongereza ari kumwe n’umuryango we

Uyu Ben Pol yamenyekanye cyane mu karere k’Afurika y’iburasirazuba na hano mu Rwanda mu ndirimbo yitwa Mziki yakoranye na Darassa

Knowless avuga ko icyamuteye gukorana n’uyu muhanzi ukomoka muri Tanzaniya ngo ari uko ashaka kwagura ibikorwa bye bikaba mpuzamahanga.

Yagize ati: “Kina Music mwese murabizi ko abahanzi bayibarizwamo bose bahagaze neza mu Rwanda kandi banatwaye ibihembo bibishimangira, ariko ibyo ntibihagije kuko dushaka kwambuka imipaka y’u Rwanda”.

Iyi ndirimbo yitwa ‘Darling’. Reba ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Austin kuri Radio Kiss FM ubwo yayishyiraga ku mugaragaro.