Kiyovu Sports yatanze ikirego muri FERWAFA ishinja Rayon Sports ubugambanyi

0
973
Kwizera Pierrot wa Rayon Sports ku mupira ahanganye n'umukinnyi wa Kiyovu Sports

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko Rayon Sports nk’umunyabinyoma n’umugome ndetse ko ariyo mvano yatumye baterwa mpaga ku mukino wa Kirehe FC.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo Kiyovu Sports yatewe mpaga nyuma yo kubura imbagukiragutabara ku mukino bari kwakira Kirehe FC kuri stade Mumena i Nyamirambo.

Iyi mpaga yakurikiwe n’amagambo menshi cyane cyane ku bayovu bashinja Rayon Sports ko ariyo yatumye baterwa mpaga.

Kiyovu Sports ivuga ko umukozi wa Rayon Sports yabeshye ibitaro byo kwa Kanimba ko Kiyovu Sports ikinira I Kirehe idakenera ambulance bituma  iyari  ihari ihabwa Rayon Sports.

Ibi byatumye Kiyovu Sports ivuga ko yagambaniwe na Rayon Sports ngo kugirango itayicaho igafata umwanya wa gatatu.

Ntarindwa Theodore ushinzwe amarushanwa muri Kiyovu Sports ati: “Rayon Sports ni abanyabinyoma ni abagome”.

Yakomeje agita ati: ”Ikibazo nyamukuru gihari ni uko iyo  Rayon Sports itaza kubeshya biriya bintu ntibiba byarabaye, imvano yabyo ni umunyabinyoma ni umugoma wagiye kubeshya… biriya bintu byatekerejweho igihe kinini”.

Rashid Habinshuti umunyamabanga wa Kiyovu Sports yavuze ko bahise banandikira FERWAFA barega Rayon Sports.

Ati: ”Wibaze impamvu Rayon Sports yishyuriye ambulance AS Kigali, ibimenyetso birahari, ikibazo cyacu kiri muri FERWAFA, ejo twakoze ubujurire ubwo bazaturenganura”.

Minani Hemed umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports bakimara guterwa mpaga yashyize ku mbuga nkoranyambaga amagambo avuga ko guterwa mpaga byatewe n’umwanzi wabo w’igihe kirekire (Rayon Sports).

Ati: ”Nyuma y’uko bigaragariye buri wese ko umukino wari guhuza Kiyovu na Kirehe utabaye ku kibuga cyo ku Mumena nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ryabiteguye, hibajijwe ibintu byinshi haba ku bakunzi ba Kiyovu yari kwakira, ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange”.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ngo bwihutiye gukora inama y’igitaraganya kugirango basuzume impamvu zabiteye.

Icyavuye muri iyo nama ngo ni uko habayeho ubugambanyi ndengakamere bwatewe n’abanzi ba Kiyovu Sports b’igihe kirekire, nk’uko amakuru yizewe aturuka mu buyobozi bukuru abyemeza.

Ikindi ni uko bizashyirwa ahagaragara nyuma yo kubishyikiriza inzego bireba zose, ngo kuko harimo no kuba hakwiyambazwa inzego bwite za leta bibaye ngombwa.

Minani Hemedi ati: “Ibyemezo bizafatwa byose ni ibiganisha guhoza amarira abakunzi ba Kiyovu bararanye. Mbasabe mukomeze kuba intangarugero mukwihangana no kurushaho gushyigikira ikipe mwahisemo gukunda”.

Yakomeje agira ati: “Tubijeje guhabwa igisubizo kitunyuze mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Abo bizagiraho ingaruka bazihangane kuko aho bifuzaga kudushyira nibo bazahajya, sinasoza ntashimiye uwariwe wese wafashe umwanya we agakurikirana iki kibazo mu maguru mashya, Kiyovu yishyuye ambulance ku gihe gikwiye kuba itarahageze rero hari impamvu kandi zizasobanuka tukarenganurwa. Mukomeze ubutwari.

Ku rundi  ruhande Adrien Manager  wa Rayon Sports we mu magambo macye, avuga ko  atagambanira Kiyovu Sports ku ntacyo barwanira.  

Ati: ”Nagambanira Kiyovu duhanganira iki? n’ubundi twese ko ntay’izatwara igikombe, nanjye ndabyumva gutyo ariko ndarengana”.

Ibitaro la croix du sud bizwi nko kwa Kanimba, nabyo byemeza ko umukozi wa Rayon Sports yababeshye bakamwizera bazi ko ibyo avuga ari ukuri ngo gusa hakibazwa impamvu gahunda za Kiyovu Sports bazibaza umukozi wa Rayon Sports.