Kinigi: Abana b’ingagi 25 barahabwa amazina mu masaha make ari imbere

0
140
Umwana w'ingagi. Ifoto: IGIHE

Ejo kuwa gatanu tariki ya 06/09/2019, mu Kinigi mu majyaruguru y’igihugu harabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse hagati y’ukwezi kwa 9 mu mwaka ushize wa 2019, n’ukwa 9 k’uyu mwaka wa 2019.

Kuri ubu abana baza guhabwa amazina baragera kuri 25, mu gihe mu mwaka ushize abana b’ingagi bahawe amazina bari 23.

Ni ukuvuga ko izi ngagi zikomeje kororoka, bikaba ari inkuru nziza mu matwi y’abakora imirimo n’ubucuruzi bishingiye ku bukerarugendo bukorerwa ingagi.

Abana b’ingagi baza guhabwa amazina bavutse mu miryango y’ingagi yitwa Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali ndetse na Ntambara.

Ni igikorwa kigiye gukorwa ku nshuro ya 15, bikaba bikorwa mu rwego rwo kumurika isura nziza y’u Rwanda, by’umwahariko hamamazwa ubukerarugendo bukorerwa ingagi zo mu Birunga by’u Rwanda.

Nkuko bisanzwe, ibyamamare bitandukanye ndetse n’abategetsi bakomeye bategerejwe muri uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Bamwe muri aba, ni Hailemariam Desalegn wahoze ari minisitiri w’intebe muri Ethiopia, icyamamare muri muzika muri leta zunze ubumwe z’Amerika uzwi cyane nka Ne-Yo, ndetse na Louis van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United mu Bwongereza.