King James yatunguranye mu birori bya Airtel Rwanda

0
911
King James yasusurukije abantu mu muhango wa Aitel yihuza na Tigo

Umuhanzi King James nk’umuhanzi uhagariye kompanyi ya Airtel mu Rwanda, yatunguranye, asusurutsa abantu bari bitabiriye umuhango wo kwihuza ku mugaragaro kwa kompanyi z’itumanaho Airtel Rwanda na Tigo Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 15/03/2018, ukaba wari mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro igikorwa cyo kwihuza kuri izi kompanyi zombi, yaba guhuza ibikorwa ku mugaragaro, guhuza abakozi n’abakiliya ndetse no guhuza ubucuruzi.

King James yafashijwe n’undi mukobwa maze basusurutsa ibirori

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru muri izi kompanyi ndetse n’abakozi, abanyamakuru ndetse na bamwe mu bakiliya b’ingenzi b’izi kompanyi zombi.

Bwana Philip Amoateng  wahoze ari umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, kuri ubu akaba ariwe wagizwe umuyobozi mukuru wa Airtel&Tigo Rwanda, yavuze ko abakiliya bagiye guhabwa serivise nziza kurushaho ngo ndetse bazakomeza gukoresha simcards zisanzwe.

Philip Amoateng ageza ijambo kubitabiriye uyu muhango

Izi sosiyete zombi (Airtel & Tigo) kuba zihuje mu Rwanda ngo zitegerejweho kwinjiza arenga milliyoni 80$ buri mwaka nkuko byemezwa n’abakuriye Bharti Airtel.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete kandi bwemeza ko mu mwaka utaha wa 2018 ngo hari izindi mpinduka zizakorwa mu bihugu byo muri aka karere nko muri Kenya na Tanzania, naho ngo Airtel igomba kuzahagura izindi sosiyete z’itumanaho.

Ubusanzwe Aitel ibarizwa mu bihugu birenga 15 byo ku mugabane w’Afurika ariko ikaba yiganje cyane mu Buhinde no mu gice cy’Asiya y’amajyepfo.