Kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bagiye kugerwaho na Interineti: Perezida Kagame

0
238
Perezida Kagame w'u Rwanda ari kumwe n'abakomiseri babarizwa muri Broadband Commission

Ibihugu byo ku isi bigiye kugera mu gihe kidasanzwe, cy’aho kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi ngo bagerwaho n’ikoranabuhanga rya Interineti.

Ibi byagarutsweho na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ubwo yari i New York muri Amerika mu nama ngarukamwaka ya komisiyo y’umurongo mugari wa interineti.

Ni komisiyo igamije iterambere rirabye binyuze ku ikoranabuhanga rya interineti, rikifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’abatuye isi ndetse n’ibihugu babarizwamo.

Yashyizweho ku bufatanye bw’ubumwe mpuzamahanga muby’itumanaho (ITU) ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Perezida Kagame niwe mu buyobozi mukuru w’iyi komisiyo, izi nshingano akaba azifatanije n’umunyemari w’umuherwe ukomoka muri Mexique bwana Carlos Slim HELÚ.

Mu nama yanakiraga abakomiseri bashya, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yasobanura ko kuba kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bagiye kugerwaho n’ikoranabuhanga rya Interineti ngo bikwiye kubyazwa umusaruro mu buzima busanzwe.

Ku rundi ruhande ariko yanagaragaje ikibazo cy’uko iri terambere ritagabanije ku buryo bungana mu bice byose by’isi, cyane ko hari ibihugu usanga byihariye iri koranabuhanga mu gihe hari ibindi bigagaragara nk’ibyasigaye inyuma ku buryo bukabije.