AS Kigali yatsinze Musanze yambura umwanya Kiyovu Sports

0
433
AS Kigali yabanje mu kibuga

Mu mukinpo warumbutsemo ibitego dore ko hinjijwe ibitego indwi, AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 4-3, iyo kipe ‘abanyamujyi ihita nivana Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Azam Rwanda Premier League.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12/3/2018, hari hakomeje Azam Rwanda Premier League hakinwa imikino y’umunsi wa 15, aho AS Kigali yakiriye Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uyu ukaba umwe mu mikino ibiri itarabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Umukino watangiye amakipe yombi asa n’adatinyana na gato, kuko yasatiranaga mu buryo buhagije, biza no gutuma ibitego birumbuka mu gice cya mbere, ahanini bitewe n’igihunga cy’abanyezamu b’amakipe yombi.

AS Kigali ni yo yabimburiye Musanze guhirwa muri uwo mukino, kuko ari yo yabonye ibitego bibiri, icya mbere cyinjijwe na Ndahinduka Michel ku munota wa 22, maze nyuma y’umunota umwe Ntamuhanga Tumaini Tity yinjiza igitego cya kabiri.

Musanze FC yakomeje gushaka uburyo yakwishyura, birayihira igaruka mu mukino, maze ku munota wa 34, Imurora Japhet yinjiza igitego cya mbere, gusa ibyo byishimo ntibyamaze kabiri, kuko ku munota wa 36, Ngama Emmanuel yahise yinjiza igitego cya gatatu cya AS Kigali.

Ku munota wa 38, Mudeyi Suleyman yaje kwijajara atsinda igitego cya kabiri cya Musanze FC, cyanatumye igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-2.

Igice cya kabiri kigitangira, Bokota Labama yaje guhindura ibintu kuri Stade ya Kigali, yishyurira Musanze FC ayitsindira igitego cya 3, biba ibitego 3-3.

Gusa na none ibyo byishimo byamaze iminota 3 gusa, kuko ku makosa y’umunyezamu wa Musanze FC nab a myugariro be, rutahizamu Ndarusanze Jean Claude yahise atsindira AS Kigali igitego cya kane.

Musanze yakomeje gushaka ikindi gitego ngo yishyure kirabura, umukino urinda urangira ari ibitego 4-3, byatumye AS Kigali ihita igira amanota 29, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, igakurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 28.

Undi mukino w’umunsi wa 15 wari uteganyijwe ni uwari guhuza APR FC na Espoir FC, uyu wo ukaba wasubitswe kubera ko iyo kipe y’ingabo ishaka kwitegura neza umukino mpuzamahanga ifite mu mpera z’iki cyumweru.

Ndarusanze yahesheje intsinzi AS Kigali akomeza kuyobora urutonde rwa ba rutahizamu
Sangiza