Kigali yakiriye umwiherero w’abaminisitiri n’abakuriye ibigo bishamikiye ku muryango wa EAC

0
202
Ifoto: Village Urugwiro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/03/2019, Kigali yakiriye umwiherero w’abaminisitiri b’ibihugu byo mu muryango wa EAC ndetse n’abakuriye ibigo n’inzego bitandukanye bishamikiye kuri uyu muryango wa EAC.

Ni igikorwa cyanitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibihugu binyamuryango bya EAC, bikwiye gukuraho imbogamizi zose zikomeje kubangamira imishinga y’amajyambere ihuriweho n’ibihugu byibumbiye muri uyu muryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Yavuze ko hashize imyaka 10 umwiherero nk’uyu uba buri mwaka kandi ngo ugatanga umusaruro mu kubaka iterambere ry’uyu muryango wa EAC.

Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro nk’ibi biramutse bikomeje gukowa muri ubu buryo bwa kivandimwe ngo byatanga umusaruro ku bibazo bikomeje kubangamira umugambi wo kwihuza kw’ibihugu binyamuryango bya EAC.

Avuga ko ibi bidasaba byinshi nka politiki ngo kuko n’ibintu bito bishingiye ku bikorwa byiza byongera umuvuduko w’iterambere ry’abaturage bo muri uyu muryango.

Yatanze ingero z’ibikorwa byiza bikomeje gukorwa muri uyu muryango, harimo nk’ishyirwaho rya gasutamo rusange ndetse no guhuza uburezi muri aka karere.

Uyu mwiherero ubaye mu gihe U Rwanda na Uganda bifitanye ibibazo ndetse bikaba byaranototeye ubucuruzi buhuza ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe kandi u Rwanda n’Uburundi nabyo bimaze imyaka irenga 3 bitavugarumwe ndetse uyu mwuka mubi nawo ukaba waragize ingaruka mbi mu bucuruzi bw’ibi bihugu byombi ndetse no mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba muri rusange.