Kigali yaje ku mwanya wa 2 mu kwakira inama n’imihango mpuzamahanga muri Afurika: ICCA

0
199
Kigali Convention Center ni hamwe hakunze kwakira inama mpuzamahanga zikomeye

Umujyi wa Kigali washyizwe ku mwanya wa kabiri mu kugira ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga n’imihango ikomeye, kurusha indi mijyi yose ibarizwa kuri uyu mugabane w’Afurika.

Ibi byemejwe n’urutonde rukorwa buri mwaka na kongere mpuzamahanga ishinzwe ibikorwa byo kwakira inama zikomeye, ariyo bita International Congress and Convention Association mu cyongerereza.   

Urutonde rw’uyu mwaka nirwo rwashyize Kigali ku mwanya wa kabiri, ikaza ikurikira umujyi wa Cape Town ubarizwa muri Afurika y’epfo.

Ugereranije n’umwaka ushize, Kigali yaje imbere umwanya umwe, kuko ubushize yari ku mwanya wa 3 nyuma ya Marrakesh ya Morocco ndetse na Cape Town y’Afurika Yepfo inakomeje kuyobora uru rutonde kugeza ubu.

Kimwe gishingirwaho n’abakora uru rutonde mu kwemeza iyi mijyi, ni umubare w’inama n’imihango mpuzamahanga buri mujyi wakira buri mwaka.  

Mu mwaka ushize, Kigali yakiriye inama z’amashyirahamwe mpuzamahanga 26.

Nelly Mukazayire, ukuriye ibiro bishinzwe kwakira inama n’imihango mpuzamahanga (Rwanda Convention Bureau) asobanura ko mu mwaka ushize, ngo Kigali yakiriye abashyitsi babarirwa ku 38,745.

Ni mu gihe ngo mu mwaka wari wabanje wa 2017 hari haje abagera ku 28,308.

Ibi bivuzwe mu gihe muri iki cyumweru turimo, muri Kigali hari abashyitsi barenga 3,000 bitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019.

Hari n’abandi kandi nabobitabiriye inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abanyamwuga bakora imenyekanishamakuru n’ibikorwa mu bigo bitandukanye airyo Africa Public Relations Association Annual General Meeting.