Kigali: Umunyeshuri yafashwe ari gusambana abandi bari kwiga

1
11205
Ikigo cy'ishuri

Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye cya Groupe Scolaire Jabana  yafatanywe n’umusore witwa Nizeyimana Jean Pierre mu nzu ye bari gusambana mu masaha abandi banyeshri  bari bari kwiga.

Kuri uyu wa kabiri  saa yine nibwo abaturanyi ba Nizeyimana bamenye amakuru y’uko yaba ari gusambana n’uyu mukobwa w’umunyeshuri maze bahitamo guhamagara polisi.

Polisi igeze mu nzu y’uyu musore yasanze aba bombi bakiryamiye maze ihita ibata muri yombi ndetse itangira iperereza kuri uyu musore.

Muri iyi nzu ya Nizeyimana kandi hahise hafatirwamo urumogi (utubure turenga 50) nk’uko abaturage twaganiriye babitubwiye.

Abaturage bavuze ko mu nzu y’uyu musore bari basanzwe babizi ko habaye indiri  abanyeshuri baza gusambaniramo ndetse bakananyweramo urumogi.

Bamwe mu bayobozi b’iki kigo batubwiye ko uyu musore nawe yahoze ari umunyeshuri wabo ariko akaza kwirukanwa azira kunywa urumogi no kurukwirakwiza mu bandi.

Kugeza ubu baracyari mu maboko ya polisi ntabwo bakaba bategerejwe kubazwa n’ubugenzacyaha bakabona gushyikirizwa ubutabera.

1 igitekerezo

Comments are closed.